Perezida Talon yageze mu Bufaransa ku wa 27 Gicurasi agiye gukora isuzuma ry’ubuzima riba buri mwaka, aho byari biteganyijwe ko nyuma y’iminsi mike agomba guhita agaruka mu gihugu cye.
Jeune Afrique yanditse iyi nkuru itangaza ko uyu mugabo w’imyaka 59 yari kugaruka i Cotonou ku wa Gatandatu, tariki 10 Kamena, gusa ngo yahisemo kongera iminsi yagombaga kumara mu Bufaransa, ibyahise byuririrwaho n’abatuye Benin bavuga ko arwaye indwara ikomeye kandi ko ari kuvurirwa i Paris.
Umuntu uri hafi ya Perezida Talon yamaganye ayo makuru avuga ko atari byo ahubwo ko byatewe n’ingengabihe ya muganga w’inzobere mu ndwara zifata umutima wagombaga kumwitaho.
Ati “Ibyo si byo. Havutse ikibazo mu ngengabihe ya muganga; umuganga we yari mu kiruhuko mu mpera za Gicurasi.”
Ngo nyuma yo gusanga umuganga we ari mu kiruhuko, Talon yahisemo kuguma i Paris aho umukobwa we mukuru atuye.



















TANGA IGITEKEREZO