Ajavon yatangaje ko azitabira ayo matora ateganyijwe muri Gashyantare 2016 nk’umukandida wigenga ariko uzaba ushyigikiwe n’amashyaka atandukanye yo muri icyo gihugu. Yatangaje ko azafasha urubyiruko rudafite akazi muri icyo gihugu kugabanuka, akageza ku baturage amashanyarazi ndetse akarwanya na ruswa.
Perezida Thomas Boni Yayi usanzwe uyobora icyo gihugu wanagifashije kuza mu bihugu bya mbere ku Isi bituganya ipamba ryinshi guhera mu mwaka wa 2006 ntaziyamamariza kuyobora Benin kuko Itegeko Nshinga ritamwemerera kwiyamamariza manda ya gatatu.
Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Lionel Zinsou aherutse gutangaza mu buryo bwo guca amarenga ko azitabira amatora ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi nubwo atari yerura ko aziyamamaza nk’uko Reuters yabitangaje.
Zinsou wahoze ari umuherwe abicishije mu gushora imari ye muri za banki, yavuze ko naba perezida azibanda mu kugabanya ubukene, akongera umubare w’ababona akazi muri icyo gihugu kandi kakagera kuri benshi, nk’uko yari yabihawemo inshingano muri Kamena 2015 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe.



















TANGA IGITEKEREZO