00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Besigye yasubijwe mu bitaro igitaraganya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 August 2026 saa 09:03
Yasuwe :

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Dr. Kizza Besigye, yasubijwe mu bitaro igitaraganya nyuma y’uko ubuzima bwe bwongeye kuzamba ubwo yari afungiye muri gereza ya Luzira.

Umugore we, Winnie Byanyima, yatangaje ko Besigye yakuwe muri gereza mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, akajyanwa mu bitaro bya Joint Clinical Research Centre (JCRC) biherereye ku muhanda wa Entebbe, hafi y’Umujyi wa Kampala.

Byanyima yavuze ko umugabo we agifite intege nke cyane, ndetse ko bimugora kugenda, kuvuga neza, kwandika cyangwa gufata ikintu mu ntoki.

Ati “Dr Kizza Besigye yakuwe muri gereza ya Luzira ajyanwa mu bitaro bya JCRC. Aracyafite intege nke cyane. Aracyagorwa no kugenda, kuvuga, kwandika ndetse no gufata ikintu neza.”

Besigye w’imyaka 70, wigeze guhatanira kuyobora Uganda, amaze igihe ahanganye n’ibibazo by’ubuzima byakajije umurego nyuma yo kugwa ubwo yari yitabiriye iburanisha mu rukiko rukuru rwa Kampala ku wa 29 Nyakanga 2026.

Yafunzwe kuva mu Ugushyingo 2024, akekwaho ubugambanyi.

Nyuma yo kugwa, Besigye yajyanywe n’imodoka y’abatabara abarwayi mu Bitaro Bikuru bya Mulago, aho yamaze iminsi igera ku 10 mbere yo gusubizwa muri gereza ya Luzira ku wa 7 Kanama 2026.

Umuryango we wavuze ko ubuzima bwe bwakomeje kubahangayikisha nyuma yo gusubizwa muri gereza, ndetse usaba ko yahabwa uburenganzira bwo kujya kwivuriza i Genève mu Busuwisi no kubona ubufasha bw’umuryango we.
Winnie Byanyima yavuze ko Besigye afite ibibazo by’ubuzima birimo indwara zidakira zifata ibihaha n’umugongo, ashimangira ko ubuzima bwo muri gereza bwatumye izi ndwara zirushaho kumuzahaza.

Ati “Kuki umuntu urwaye cyane akomeza kwimurwa ava ahantu ajya ahandi? Kuki bamwima ubufasha bw’umuryango we? Kuki bamuhatira gukomeza urubanza kandi atameze neza ku buryo yakwiburanira?”

Kizza Besigye ni umwe mu banyapolitiki bamaze igihe kinini bahanganye n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, akaba yarigeze no kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Uganda.

Besigye yasubijwe mu bitaro igitaraganya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages