Ni umwanzuro watangajwe n’umwe mu banyamategeko ba Leta ya Mali, wemezwa n’umwe mu bakozi b’uwo muryango nk’uko RFI yabitangaje.
Bibaye mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe hateganyijwe inama y’abakuru b’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, inama yatumiwemo bwa mbere Perezida w’inzibacyuho muri Mali, Colonel Assimi Goïta.
Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Mali yatanze ikirego mu rukiko, yinubira ibihano yafatiwe n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburengerazuba, nyuma yo gutangaza ko ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Mali buzamara imyaka itanu aho gutanga igihe gito.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!