00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali yakuriweho bimwe mu bihano by’ubukungu yari yarafatiwe

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 24 March 2022 saa 07:58
Yasuwe :

Urukiko rw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, UEMOA, rwahagaritse by’agateganyo imwe mu myanzuro iherutse gufatirwa Mali irimo guhagarika ubufasha bwose n’ubucuruzi icyo gihugu cyakoranaga n’ibihugu binyamuryango.

Ni umwanzuro watangajwe n’umwe mu banyamategeko ba Leta ya Mali, wemezwa n’umwe mu bakozi b’uwo muryango nk’uko RFI yabitangaje.

Bibaye mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe hateganyijwe inama y’abakuru b’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, inama yatumiwemo bwa mbere Perezida w’inzibacyuho muri Mali, Colonel Assimi Goïta.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Mali yatanze ikirego mu rukiko, yinubira ibihano yafatiwe n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburengerazuba, nyuma yo gutangaza ko ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Mali buzamara imyaka itanu aho gutanga igihe gito.

Mali yahaniwe kunanirwa gutegura amatora mu gihe cyagenwe nyuma y'ihirikwa ry'ubutegetsi muri Gicurasi 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages