Mu gihe habura amezi abiri ngo igihe ntarengwa cyo gushyira intwaro hasi cyahawe FDLR kigere ku iherezo, abarwanyi ba FDLR bakomeje kwinangira; ibi bije kandi mu gihe Afurika y’Epfo na Tanzania bifite ingabo nyinshi muri Monusco bikanagirana umubano wihariye, bikomeje kwanga ko igabwaho ibitero.
Ibi bihugu bivuga ko ibitero byagabwa kuri FDLR byahitana impunzi n’abaturage ba Congo kuko abarwanyi b’uyu mutwe baba babacengeyemo.
Umukozi wa Loni wahoze ashinzwe iperereza muri Congo, Jason Stearns yavuze ko ibihugu bifite inyungu zihishe muri FDLR ari byo bituma hatabaho umwanzuro ufatika wo kuyirandura.
Ati ”Kurandura FDLR byabaye nk’umukino wa politiki hagati y’u Rwanda, Afurika y’Epfo na Tanzania.”
Martin Kobler, Umukuru w’Ingabo za Loni muri Congo, Monusco yavuze ko nta kabuza bazatera FDLR nyuma y’itariki ya 2 Mutarama 2015.
Kobler uyoboye ubutumwa bw’ ingabo za Loni 23,000 muri Congo yemera ko hari abanyepolitiki bitambika mu bikorwa byo kuzarandura FDLR igabweho ibitero, ariko agahamya yivuye inyuma ko abasirikare be bagomba kuzayitera nyuma y’itariki ntarengwa.
Ati "Ni ibitureba, tuzaba twujuje inshingano twahawe zo kuvana imitwe yose yitwaje intwaro muri Congo.”
FDLR imaze imyaka 20 yarigabije imisozi n’amashyamba byo mu burasirazuba bwa Congo bikungahaye mu mabuye y’agaciro.
Bamwe mu bayobozi b’igisirikare cya Congo bagiye baregwa gukorana ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’ abayobozi ba FDLR rwihishwa.
Abayobozi b’ibihugu bya Afurika bahaye abarwanyi ba FDLR umwitangirizwa w’amezi atandatu muri Nyakanga abashyize intwaro hasi bagahitamo hagati yo kugarurwa mu Rwanda cyangwa koherezwa mu bindi bihugu,
Kuwa 24 Ukwakira abo bayobozi babonye ko abarwanyi bavuniye ibiti mu matwi bamwe bavuga ko igomba kugabwaho ibitero ariko abandi barashidikanya.
Umushakashatsi kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Timo Mueller asanga FDLR izungukira mu kutumvikana kw’abayobozi b’ibihugu bya Afurika.
Ati "Kuba kugaba ibitero kuri FDLR bitavugwaho rumwe bizatuma yungukira muri aka kaduruvayo”.
Bivugwa ko hasigaye abarwanyi ba FDLR 1500 gusa kuva 12.000 byasubizwa mu buzima busanzwe.
Umuyobozi wa FDLR, Victor Byiringiro yavuze ko abarwanyi ayoboye bashaka kugaruka mu Rwanda nk’umutwe wa politiki nyuma y’ibiganiro bifuza gufashwamo na Loni ariko Loni imutera utwatsi.
U Rwanda na rwo rwavuze ko rutaganira n’umutwe urimo abasize baruhekuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



















TANGA IGITEKEREZO