00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Birantega mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 December 2023 saa 09:46
Yasuwe :

Amatora rusange yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, RDC, byari biteganyijwe ko atangira mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023, yakerewe ndetse hatangira kwibazwa ku migendekere myiza yayo.

Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC, CENI, yari yateguje ko aya matora atangira Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo (Saa Moya z’i Kigali), akarangira Saa Kumi n’Imwe, ariko ntabwo iyi saha yubahirijwe.

Mu bice byinshi byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahatari kubera intambara, byageze Saa Tatu aya matora ataratangira ndetse intonde z’amatora ntizari zakamanitswe. Abakozi ba CENI bari bakomeje kugeza ku masite imashini z’itora.

Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri site ziri mu mujyi wa Bukavu na bwo Saa Tatu zageze amatora ataratangira, abaturage babyutse batonze imirongo, bategereje. Aha ni ho umukandida wigenga, Dr Denis Mukwege yiteze amajwi menshi kuko ni ku ivuko.

Mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga kuri Institut Imara na ho byageze Saa Tatu amatora ataratangira, abaturage batonze umurongo, bategereje ikiri bukurikireho. Aho batorera hari hafunze.

Mu murwa mukuru, Kinshasa, na ho bigeze kuri iyi saha amatora ataratangira. Ahagana mu masaa moya, umudepite Francis Kalombo na we yemeje aya makuru.

Kalombo yagize ati “Ni saa 07h26 i Kinshasa. Ubu nta biro by’itora bifunguye muri Bandal, nta rutonde rwamanitswe, nta mukozi wa CENI, nta mashini y’itora.”

Kuri Collège Saint Edouard iherereye muri Ngaliema i Kinshasa, ho hashyizwe ibiro by’itora 8 ariko 3 muri byo ni byo byabonewe ibikoresho. Umunyamakuru Kamanda Kela mu isaha ishize yatangaje ko abatora bahageze, ariko urutonde rwabo rutari rwakamanitswe.

Uyu munsi haratorwa Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Mbere y’uko ugera, CENI yagaragaje ko ifite imbogamizi zo kugeza ibikoresho kuri za site, isaba misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, kuyifasha kubigezayo.

I Bukavu byageze mu masaha ya Saa Tatu abaturage bataratangira gutora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages