Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 14 Ukwakira 2025 n’umuryango YouthConnekt Africa (YCA) utegura iyi nama. Kivuga ko ibikorwa byo kwiyandikisha bihagaritswe by’agateganyo mu minsi irindwi kubera umwuka ukomeje kuba mubi muri icyo guhugu bigatuma imyiteguro itagenda neza.
Iki cyemezo gishingiye ku bushake bwa YCA bwo kurinda umutekano n’ituze ry’abazitabira inama, abafatanyabikorwa, n’abandi bose bafite aho bahurira n’itegurwa ry’iyi nama.
YouthConnekt Africa ivuga ko kurinda ituze n’umutekano mu gihugu kizakira iyo nama ari ingenzi cyane kugira ngo izagende neza.
YCA yavuze ko yatangiye ibiganiro n’abafatanyabikorwa bayo bose ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’iyi nama, hagamijwe gusuzuma uko ibintu bihagaze.
Uyu muryango kandi washimye byimazeyo abamaze kwiyandikisha ndetse n’abandi bateganya kwiyandikisha ku bw’ubufasha bwabo bakomeje.
Abari baramaze kwiyandikisha bazakomeza guhabwa amakuru ku bijyanye n’iyi nama kandi kwiyandikisha bizakomeza mu minsi irindwi iri imbere.
Inama ya YouthConnekt Africa Summit 2025, iteganyijwe kubera Madagascar kuva tariki 28 kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2025.
Gahunda ya YouthConnekt yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu 2012, nyuma iza kwaguka yitwa YouthConnekt Africa, aho kugeza ubu ibihugu bigera kuri 30 bimaze kuyiha ikaze.
Ku wa 13 Ukwakira 2025 nibwo Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yahungishijwe n’indege y’ingabo z’u Bufaransa, mu gihe abaturage n’abasirikare bakomeje kwigaragambiriza mu bice birimo Umurwa Mukuru, Antananarivo.
Imyigaragambyo yo muri Madagascar yatangiye tariki ya 25 Nzeri, abaturage basaba Rajoelina kubagezaho amazi meza, umuriro w’amashanyarazi, guca ruswa n’inyerezwa ry’umutungo no kwita ku rwego rw’ubuzima.
Aho kumva ibyifuzo byabo, yohereje abapolisi n’abasirikare mu mihanda, bakumira abigaragambya bakoresheje imbaraga z’umurengera. Aba baturage biganjemo urubyiruko bararakaye, batangira gusaba uyu Mukuru w’Igihugu kwegura.
Tariki ya 11 Ukwakira, abasirikare bo mu mutwe wa CAPSAT, batangaje ko batazongera kubahiriza amabwiriza abasaba guhohotera abaturage bigaragambya, bamenyesha ubuyobozi bw’igihugu ko ahubwo bagiye kwifatanya na bo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!