Yabitangarije umunyamakuru wa SBS News, Prue Lewarne, wakoze icyegeranyo kigaragaza uko ubuzima bwifashe i Goma nyuma y’uko uwo mujyi n’ibindi bice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru byigaruriwe na AFC/M23.
Ubwo umunyamakuru yari amubajije niba yifuza kuba Perezida wa RDC, Nangaa yabanje kwirinda kwerura ngo asubize icyo kibazo, ariko umunyamakuru akomeje gutitiriza, yamusubije ati “Ndi Umunye-Congo mfite uburenganzira bwo kuba perezida, bishobora kubaho kandi nabyakira nk’inshingano,”
Umunyamakuru ati “Wumva waba perezida wa RDC?” Nangaa yazunguje umutwe abyemera, umunyamakuru ni ko guhita akomeza ati “Noneho ndi kuvugana na perezida wa RDC w’ahazaza?” Nangaa mu ijwi rituje ati “Mfite ubwoba ko ari ko bimeze [ko ari kuvugana na perezida wa RDC w’ahazaza].”
Abajijwe ku bikunda kuvugwa ko uwo mutwe uterwa inkunga n’u Rwanda, Nangaa yabihakanye ati “Nta bufasha na bumwe duhabwa n’u Rwanda. Turi Abanye-Congo kandi turarwanira impamvu zacu,” agaragaza ko ibyo ari ikinyoma gikwirakwizwa na Leta ya Kinshasa ishaka kubaharabika.
Ati “Ibyo badushinja ni ibinyoma no kuduharabika, nta bimenyetso bafite, ibyo ni igipindi cya Kinshasa…batsinzwe urugamba ku isibaniro bahindura umuvuno batangira kuduharabika.”
Ku bijyanye n’ibyakunze kuvugwa n’umuryango mpuzamahanga ko M23 ishobora kuba yarakoze ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, Nangaa yavuze ko “Ndabihakana, ndabyamagana, nkavuga ko ari ibinyoma.”
Nangaa yagaragaje ko kuri ubu mu bice bigenzurwa na M23 by’umwihariko i Goma, “Ubuzima bwaragarutse, abantu babayeho, abana basubiye ku mashuri, nta bindi bibazo by’umutekano muke, Goma iratekanye.”
Mu minsi ishize Cornelle Nangaa yagaragaje ko yifuza ko imiyoborere ya RDC yahinduka n’izina ry’igihugu rigahinduka.
Yabitangarije mu mahugurwa yabereye mu mujyi wa Goma ku wa 27 Ugushyingo 2025, aho yasobanuye ko AFC/M23 yifuza impinduka mu miyoborere ya RDC, aho intara zose zazahabwa ubwigenge mu buryo bwa ‘federalisme’.
‘Fédéralisme’ ni uburyo bw’imitegekere, aho intara cyangwa Leta ishobora kugira ubuyobozi bwigenga, ikigenzurira umutungo wayo ariko hakaba n’ububasha igirwaho n’ubuyobozi bwo ku rwego rw’igihugu, hashingiwe ku Itegeko Nshinga.
Nangaa yasobanuye ko ‘Fédéralisme’ ni uburyo bw’imitegekere, aho intara cyangwa Leta ishobora kugira ubuyobozi bwigenga, ikigenzurira umutungo wayo ariko hakaba n’ububasha igirwaho n’ubuyobozi bwo ku rwego rw’igihugu, hashingiwe ku Itegeko Nshinga.
Nangaa yasobanuriye abari mu mahugurwa ko AFC/M23 yifuza ko igihugu cyitwa RDC ubu cyahinduka RFC (Republique Fédérale du Congo) mu rwego rwo kubahiriza imiyoborere ya fédéralisme.
Yagize ati “Icyerekezo cyacu nk’ihuriro ni uko icyitwa RDC uyu munsi kigomba guhinduka Republique Fédéralisme du Congo. Kandi nta bwoba dutewe no kubivuga. Ni yo mahitamo, ni icyerekezo.”
Uyu muyobozi wa AFC/M23 yatangaje ko iri huriro riharanira ko Abanye-Congo bose bagerwaho n’umusaruro w’aho batuye, bitandukanye n’uko bimeze ubu kuko ab’i Kinshasa baryamira abandi.
Ni kenshi Nangaa yumvikana anenga imiyoborere ya RDC adaca ku ruhande, akagaragaza ko mu byo AFC/M23 ishyize imbere harimo kubaka inzego zose z’iki gihugu kugira ngo gisubirane ijambo ku ruhando rw’amahanga.
Nangaa yavuze kenshi ko AFC/M23 nitsinda urugamba rwo kubohora RDC, izakuraho Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi, asimbuzwe undi muyobozi ushoboye kugisubiza ku murongo muzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!