Ni nyuma y’uko mu gisirikare cya Congo (FARDC) hashize iminsi hari umwuka mubi, ugendeye ku buryo bafatwa mu ntambara ibahuje n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’igihugu.
Hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza, i Goma hageze abasirikare bo mu mutwe udasanzwe mu ngabo z’u Burundi, bagomba koherezwa i Kinshasa kurinda Tshisekedi.
U Burundi busa nk’aho aribwo busigaye ari inshuti y’akadasohoka ya Tshisekedi nyuma yo kwitazwa n’abandi bakuru bo mu bihugu by’akarere, bagerageje ibishoboka byose ngo intambara na M23 irangire mu bwumvikane ariko Tshisekedi akabyanga.
Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye kuva muri Congo, nyamara bivugwa ko iz’u Burundi zo zahise zikomereza ku rugamba gutera ingabo mu bitugu iza FARDC.
Umwuka mu gisirikare cya Congo nawo ntumeze neza ku mpamvu zitandukanye. Abari kwinjizwa mu gisirikare bashya ntibishimiye uburyo bahita boherezwa imbere ku rugamba, ibintu biri gutuma benshi bicwa.
Bivugwa kandi ko abasirikare batishimiye gukorana n’abasirikare b’abanyamahanga barimo abarundi kandi badahembwa kimwe. Umusirikare wa Congo muto abarirwa amadolari 80 mu gihe bagenzi babo b’Abarundi bari kumwe ku rugamba, bivugwa ko Leta ya Congo ibishyurwa amadolari 5000 buri umwe ku kwezi.
Hari amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatandatu y’abasirikare b’Abarundi bari ku rugamba barwanira Congo, aho bavugaga ko iyo M23 ibarasheho abasirikare ba Congo biruka, bakareka Abarundi ngo barwane kuko aribo bahembwa menshi.
Mu bindi bivugwa ko birakaje abasirikare ba Congo kandi, ni uburyo Perezida Tshisekedi adashaka kumva ko inzira y’intambara idashoboka ngo ayoboke ibiganiro, abasirikare benshi bakaba bakomeje gupfa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!