Financial Times yanditse ko amakuru yamenye itatangarije inkomoko ari uko Perezida Zelensky yasabye Valery kwegura ku nshingano yari ariho agahabwa izindi yaba abyemera cyangwa atabyemera.
Nyuma yo guhabwa ubu busabe uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo byari biteganyijwe ko agomba kubyemerera mu nama yabaye ku wa Mbere ku itariki 29 Mutarama uyu mwaka ariko aza gutungurana arabyanga.
Uwo munsi kuwa Mbere Abanyamakuru bo muri Ukraine biriwe bahanahana amakuru kuri murandasi bavuga ko inzego za gisirikare mu gihugu zatangaje ko Umugaba Mukuru w’Ingabo yenda kuvanwa mu nshingano ze.
Gusa ayo makuru yanyomojwe na Minisitiri w’Ingabo avuga ko ibyo ari ibihuha ndetse n’Umuvugizi wa Perezida, Sergey Nikiforov abishimangira avuga ko Zelensky atigeze yirukana Valery ku mirimo ye.
Amakuru bivugwa ko ava mu basirikare bakuru ba Ukraine baganirije itangazamakuru rwihishwa na yo yemeza ko Perezida Zelensky nakomeza kubona atorohewe ashobora kuzaba arekeye Valery mu nshingano ze mu gihe runaka kugira ngo abe yirinze urunturuntu kumwirukana byateza.
Valery Zaluzhny afatwa nk’umuntu ukomeye mu butegetsi bwa Zelensky unafitiwe icyizere gikomeye n’abaturage.
Ikusanyabitekerezo ryakozwe n’ikigo ’Kiev International Institute of Sociology’ mu Ukuboza 2023 ryerekanye ko afitiwe icyizere n’abaturage ku ijanisha rya 88% mu gihe Perezida wa Ukraine ari ku ijanisha rya 62% mu babajijwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!