Blaise Compaore wahoze ayoboye Burkina Faso, ku wa gatanu yashyitse mu murwa mukuru wa Cote d’Ivoire Yamoussoukro avuye muri Maroc no mu bindi bihugu bya Afurika.
Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko Compaore wahiritswe ku butegetsi muri Burkina Faso mu mpera z’Ukwakira kwa 2014 yabanje kunyura muri Gabon, na Congo Brazzaville mbere yo gusubira muri Cote d’Ivoire.
Amashyaka PSU na VD yo muri Maroc yokeje igitutu Leta y’icyo gihugu ko igombwa kwirukana Compaore kuko igaragara n’ubuhungiro ku banyagitugu bo muri Afurika.
Perezida wa Cote d’Ivoire, Alassane Ouattara yemereye Compaore kuba muri icyo gihugu igihe cyose ashaka.



















TANGA IGITEKEREZO