Bibaye nyuma y’uko urukiko rukuru rutesheje agaciro ubusabe bwa Bobi Wine bwo kubuza abashinzwe imisoro n’amahoro kugenzura imodoka ye.

Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro muri Uganda cyatangaje ko ubwo iyo modoka yinjizwaga mu gihugu, byagiciyeho ntikimenye ko idatoborwa n’amasasu, bigatuma ihabwa agaciro gato.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo abanyamategeko ba Bobi Wine bajyanye iyo modoka ku biro by’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro.

Imodoka ya Bobi Wine abashinzwe imisoro muri Uganda ngo ntibari nazi ko idatoborwa n'amasasu
Imodoka ya Bobi Wine abashinzwe imisoro muri Uganda ngo ntibari nazi ko idatoborwa n'amasasu