Uyu mugabo uherutse kwiyamamariza kuyobora Uganda, BBC yatangaje ko yatawe muri yombi ubwo yari yitabiriye imyigaragambyo y’amahoro isaba ko abayoboke b’ihuriro rye National Unity Platform bafunzwe n’ababuriwe irengero barekurwa.
Abenshi muri abo bayoboke batawe muri yombi mbere na nyuma y’amatora ya Perezida yabaye muri Mutarama uyu mwaka.
Uretse Bobi Wine watawe muri yombi, abigaragambyaga banatewe imyuka iryana mu maso kugira ngo batatane.
Kuri iki Cyumweru, Bobi Wine, yifashishije ikoranabuhanga, yahamagariye abayoboke be gukomeza kwanga ibyavuye mu matora byagaragaje ko Perezida Yoweri Museveni ari we watsinze, anasaba inzego z’umutekano kugaragaza abayoboke be baburiwe irengero.
Bobi Wine yaherukaga gutabwa muri yombi mu Ugushyingo 2020, ibintu byateye imyigaragambyo ikomeye mu gihugu, yaguyemo abasaga 50.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!