00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bobi Wine yatorotse abashinzwe umutekano agiye gushyingura

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 April 2019 saa 01:52
Yasuwe :

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wari ufungiye mu rugo rwe kuko rwari rwagoswe n’abashinzwe umutekano, yabaciye mu rihumye arasohoka ajya gushyingura uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Bugiri witwa Siraji Lyavala.

Uburyo Bobi Wine wari umaze iminsi ibiri afungiye mu rugo rwe yanyuze mu rihumye inzego zishinzwe umutekano nyuma y’uko zifashe umwanzuro w’uko atagomba kuhava kuko byakwangiza umutekano, ntiburasobanuka.

Gusa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, uyu mugabo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yagiye mu gace ka Bugiri kari mu bilometero 158 uvuye i Kampala yitabiriye umuhango wo gushyingura.

Ati “Nagombaga gushaka uburyo bwo kujya gushyingura umunyapolitiki wacu wakundaga igihugu Haji Siraji Samanya Lyavaala muri Bugiri.

Yakomeje avuga ko uko ubutegetsi bukomeza gucamo abantu ibice, ariko bo bazakomeza gukora ibishoboka byose bakaba umwe.

Hari amakuru yasakaye avuga ko kuva aho uyu mugabo aciriye mu rihumye inzego z’umutekano, ubu abapolisi bahise bava ku rugo rwe.

Bobi Wine yanyuze mu rihumye abashinzwe umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages