Umuyobozi wa Boko Haram, Abubakar Shekau, yasohoye ubutumwa ku rubuga rwa Twitter, agaragaza ko uyu mutwe wubaha Ibrahim ibn Awad ibn Ibrahim al-Awad al-Qurashi, uzwi nka Abu Bakr al-Baghdadi, Umuyobozi wa ISIS ku Isi.
Video yagaragayemo Shekau, ubutumwa bwe yabutambutsaga mu Cyarabu, bugashyirwa mu Cyongereza hasi mu nyandiko.
Ububutumwa bwatambutse ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Werurwe, nyuma y’igihe gito ibisasu bine bihitanye abantu babarirwa muri 50 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Maiduguri muri Nigeria.
Mu bihe bishize, Umutwe Boko Haram wakewkwaga kuba ukorana n’umutwe wa al-Qaeda.


















TANGA IGITEKEREZO