00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boko Haram yigaruriye umujyi ukomeye muri Nigeria

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 17 May 2015 saa 09:37
Yasuwe :

Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wigaruriye umujyi wa Marte muri Nigeria ukungahaye ku burobyi n’ubworozi wari warigeze kwamburwa na Leta.

Uyu mujyi uherereye mu Majyarugu ashyira Iburasirazuba bwa Nigeria hafi y’umupaka wayo na Cameroun. Wigaruriwe mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu nk’uko Le Monde dukesha iyi nkuru yabitangaje ibikesha abayobozi baho.

Visi Guverineri wa Leta ya Borno, Mustapha Zannah yemeje ko uyu mujyi wigaruriwe na Boko Haram.

Yagize ati “ Birababaje , batubwiye ko uyu mujyi wigaruriwe n’abarwanya leta ya Nigeria (Boko Haram).”

Uyu mujyi ukorerwamo ibikorwa by’uburobyi n’ubworozi ndetse ukaba uzwiho n’ubukungu bukomoka mu buhinzi. Uri kandi uri ku muhanda ukomeye uhuza Cameroun na Tchad, ukaba warigeze na none kwigarurirwa na Boko Haram, Leta ikawubambura mu mwaka wa 2013.

[email protected]
twitter :@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages