Amagana y’abarwanyi ba Boko Haram bigaruriye Gombe, Murwa Mukuru w’Amajyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria, Umukuru w’igihugu Goodluck Jonathan aca bugufi asaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kumuba hafi muri iyi minsi ibanziriza amatora.
Amakuru ava muri Nigeria avuga ko abarwanyi ba Boko Haram bitwaje intwaro ziremereye binjiye mu Mujyi wa Gombe bidegembya, ingabo za Leta zamaze gukizwa n’amaguru.
Aba barwanyi bagendera ku mahame akaze y’idini ya Islam bahumurije abaturage, babasaba kutazijandika mu bikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe.
Mu butumwa yanyujije ku byapa byari ku modoka zayo n’ahandi, Boko Haram yaburiye abaturage kwirinda kujya gutora, kuko hateganyijwe ibitero bikomeye bizibasira ibiro by’itora bityo uzajyayo ashobora kuhasiga ubuzima.
Perezida Goodluck Jonathan uyobora Nigeria akaba no ku rutonde rw’abifuza kuyiyobora muri manda ikurikiyeho, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kumuha ubufasha bwo guhashya Boko Haram igambiriye kudobya amatora.
Mu butumwa yanyujije mu kinyamakuru Wall Street Journal, Perezida Jonathan yagize ati “Abanyamerika ni inshuti zacu. Niba Nigeria dufite ikibazo, twiringiye ko baza kugufasha kukigobotora.”
Mu ijambo yagejeje ku badipolomate batandukanye I Abuja kuwa gatanu, Perezida wa Nigeria yasabye ko hakenewe ko abarwanyi ba Boko Haram birukanwa mu bice bimwe na bimwe nka Borno, Yobe na Adamawa bigaruriye, kugira ngo amatora azaba kuwa 28 Werurwe atazakomwa mu nkokora.
Kugeza ubu icyizere cyo guhangana na Boko Haram Nigeria igishingiye ku bufasha bw’ibihugu bituranye nka Tchad, Niger, Cameroun na Benin byemeranyije koherezayo ingabo 8700, ariko nazo ubushobozi bwazo ntibuhamya ko bwarimbura uyu mutwe uhangayikishije Nigeria.
Ikinyamakuru 7sur7 kiravuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasubije Nigeria ko nta gahunda ya vuba zifite yo kohereza ingabo muri Nigeria.



















TANGA IGITEKEREZO