Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko abo bagabo bashinjwa guhungabanya ubusugire bw’igihugu. Bafungiwe muri gereza nkuru izwi nka Makala mu murwa mukuru Kinshasa.
Claude Ibalanky ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Addis Abeba na we bivugwa ko afungiye iwe mu rugo, ku byaha bisa nk’ibya bagenzi be.
Nubwo Leta ya Congo itabitangaje, bivugwa ko abo bagabo bashinjwa umubano n’u Rwanda mu gihe Congo irushinja gufasha umutwe wa M23, ibintu rwo ruhakana.
Umwuka umaze igihe utameze neza mu biro bya Perezida Tshisekedi, dore ko no mu ntangiriro z’uyu mwaka uwari umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, François Beya yatawe muri yombi ashinjwa umugambi wo guhirika Perezida.






Ibitekerezo 0