00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bombori bombori muri Uganda Airlines: Guhangana hagati y’abayobozi kwatumye benshi birukanwa

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Guhangana hagati y’abayobozi bakuru ba sosiyete ikora ingendo zo mu kirere muri Uganda, Uganda Airlines, n’abagize inama y’ubutegetsi yayo byaviriyemo benshi kwirukanwa nyuma y’uko ibibazo byabo bigeze kuri Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen Edward Katumba Wamala.

Minisitiri Katumba, ahagarika aba bayobozi mu ntangiriro za Gicurasi, yavuze ko impamvu yabyo ari uko bafite ikibazo mu micungire y’iyi sosiyete ikomeje guhomba uko bwije n’uko bukeye.

Kugira ngo ikibazo cy’iyi sosiyete kigere kuri Minisitiri byahereye ku muyobozi mukuru wayo, Cornwell Muleya, wagaragaje ko asuzugurwa n’abakozi b’iyi sosiyete baba baroherejwe n’abayobozi bakuru b’igihugu cyangwa abanyapolitiki, bakamwereka ko bamurusha ijambo muri sosiyete ayoboye.

The East African yatangaje ko ku itariki 27 Mutarama ari bwo Muleya yafashe icyemezo cyo kugeza iki kibazo kuri Perezida Yoweri Kaguta Museveni, amwandikira ibaruwa nto yerekana uko bintu bimeze muri Uganda Airlines.

Iyi baruwa yayihaye murumuna wa Perezida Museveni, Gen Caleb Akandwanho bakunze kwita Salim Saleh ngo ayimugereze kuri Perezida kuko yari yizeye ko nimugeraho ikibazo kizakemuka. Salim Saleh aho kuyiha Perezida, ibaruwa yayihaye Minisitiri w’Umurimo wungirije ushinzwe Uganda Airlines, Joy Kabatsi.

Ku itariki 26 Mata, abagize inama y’ubutegetsi b’iyi sosiyete ndetse n’abayobozi bakuru bayo batunguwe no kubona ibaruwa iturutse kwa Kabatsi irimo ingingo 12 zigaragaza ibibazo byose by’iyi sosiyete. Iyi baruwa yari meze neza nk’iyo Umuyobozi Mukuru w’iyi sosiyete, Muleya, yandikiye Perezida.

Iyi baruwa yabwiraga abagize inama y’ubutegetsi ko bahawe amahirwe ya nyuma yo gukemura ibibazo biri muri sosiyete. Ibibazo byaje kujya ku karubanda tariki 7 Gicurasi ubwo Minisitiri w’Umurimo yabahagarikaga ku kazi mu cyo yise kubaha akaruhuko.

Iyi baruwa yari ifite umutwe uvuga ngo ‘ibibazo bireba imicungire n’ubuyobozi bwa Uganda Airlines’, yagaragaje ko abagize inama y’ubutegetsi bakora nabi mu bijyanye n’imitangire y’akazi, imikorere mibi y’abakozi bashinzwe ibikorwa by’iyi sosiyete batabasha gukora inyandiko zigaragaza umurongo ngenderwaho abakozi bagomba gukoreraho n’ibindi.

Ibi hamwe n’ibindi byagaragajwe na Minisitiri Kabatsi byose byari byanditswe mu ibaruwa Muleya yandikiye Perezida.

Muleya kandi yavuze ko abagize inama y’ubutegetsi y’iyi sosiyete barenze inshingano bakivanga mu kazi k’abakora ibijyanye n’imitangire y’amasoko ndetse n’imitangire y’akazi.

Umwe mu batanze amakuru utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Hari ikibazo cya ruswa muri Uganda Airlines. Abakozi bashya ni ibisambo. Abakozi birukanwe bakoranye inama n’abanyapolitiki batandukanye kugira ngo bakore raporo yuzuyemo ibinyoma kugira ngo ihabwe Perezida.”

Umuyobozi w’iyi sosiyete, Muleya, yagerageje kenshi guca icyenewabo muri Uganda Airlines harimo no kwirukana abakozi badakora ibyo bashinzwe atitaye ku wabazanye ariko abagize inama y’ubutegetsi bakamubwira ko nta burenganzira abifitiye.

Ni ibintu bidasanzwe bibaho ko umuyobozi mukuru arushwa ijwi n’abagize inama y’ubutegetsi ya sosiyete ariko muri Uganda Airlines byagiye bibaho kenshi, ndetse kugeza ubu kubera kutumvikana ku kibazo cy’imitangire y’akazi iyi sosiyete nta munyabanga igira kuko bananiwe gushyira hamwe ngo bemeze ugomba guhabwa uyu mwanya.

Kabatsi abajijwe impamvu abakozi birukanwe kandi yari yarasabye ko ibibazo bikemurwa, yavuze ko byamutunguye kuko yanditse ibaruwa agaragaza ibibazo bikeneye igisubizo cyihutirwa maze mbere y’uko asubizwa ibintu bigenda uko atabiteganyije abakozi barirukanwa.

Abayobozi birukanwe muri iyi sosiyete harimo Umuyobozi Mukuru wayo, Cornwell Muleya; Umuyobozi ushinzwe umutungo, Paul Turacayisenga; ushinzwe abakozi, Paul Ssebowa; Ushinzwe imicungire y’ibiza, Bruno Oringi ndetse n’ushinzwe ingendo z’indege, Harvey Kalama.

Aba hamwe n’inama y’ubutegetsi yose iyobowe na Perez Ahabwe bose barirukanywe.

Minisitiri w'Umurimo ushinzwe Uganda Airlines, Joy Kabatsi yandikiye ibaruwa abayobozi bakuru ba Uganda Airlines ngo bakosore ibibazo birimo, mbere y’uko asubizwa Minisitiri w'Umurimo arabirukana bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .