Abanyarwanda baba muri Botswana, kuri uyu wa 26 Mata mu murwana mukuru Gaberone, bibutse ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango wo kwibuka watangijwe na Ambasaderi Vincent Karega, uretse Abanyarwanda, wanitabiriwe n’Abadipolomate batandukanye, abayobozi bo muri Guverinoma ya Botswana, abarimu muri za kaminuza, n’bandi bose hamwe bagera kuri 90.
Umuhango wo kwibuka waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, no kureba filimi zivvuga kuri Jenoside n’ubumwe n’ubwiyunge nyuma yayo.
Prof Boloane wo muri Kaminuza ya Botswana university yerekanye ko ivangura no gutesha agaciro ikiremwamuntu byagejeje kuri Jenoside bifite inkomoko mu bukoloni.
Yaba umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda muri Botswana, Cheikh Hassan, na Amabasaderi Karega bagarutse cyane ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka 20, “Twibuke Twiyubaka”, banagaragaza n’impamvu kwibuka ari ngombwa mu gutegura ejo hazaza heza.
Uwari Uhagarariyre Guverinoma ya Botswana, Kelapile, Umuyobozi Uhagarariye Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yasoje agararagaza ko Jenoside itazongera kuba ahandi kwisi, kandi ko Leta ya Botswana ishyigikiye ukwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside.


















TANGA IGITEKEREZO