Itangazo ryatanzwe n’Umunyamabanga Uhoraho w’Agateganyo muri Minisiteri y’Itumanaho muri Bostwana, John Thomas Dipowe, yavuze ko Perezida Masisi yarangije iminsi yagombaga kumara mu kato ndetse ko yasubiye mu kazi.
Yakomeje ati “Dushimishijwe no kumenyesha abantu ko itsinda ry’abaganga bakurikirana Umukuru w’Igihugu ryemeje ko asubira mu kazi kuko atakigaragaza ibimenyetso bifitanye isano na Covid-19.”
Perezida Masisi mbere y’uko asangwamo Covid-19 yari yahuye na Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique ndetse nyuma y’iminsi ibiri babonanye we n’umugore we bahise basangwamo iyi virusi bajya mu kato.
Mu minsi yari amaze mu kato, Visi perezida wa Botswana Slumber Tsogwane ni we wakoraga imirimo ya perezida ndetse yamuhagarariye mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) iri kubera muri Malawi igamije kureba aho misiyo yo guhashya inyeshyamba muri Mozambique igeze.
Botswana ni kimwe mu bihugu bikomeje kugarizwa n’ubwandu bwa Covid-19, aho ku wa 11 Mutarama hari handuye abantu bashya 13.115 bavuye ku bagera ku 2577 bari banduye ku wa 10 Mutarama, aho icyo gihe habonetse impfu nshya 22.
Kuva icyorezo cyaboneka, muri iki gihugu hamaze kwandura abarenga 200 ndetse abantu 2497 bahitanywe nayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!