00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boutros wayoboye Loni apfanye ipfunwe ryo kurebera Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 17 February 2016 saa 12:30
Yasuwe :

Umuryango w’Abibumbye (Loni) wemeye ko warebereye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni;icyo gihe Boutros Boutros-Ghali niwe wayoboraga Loni, yanaje kwemera ko yagize uburangare ntigire icyo ikora ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga.

Boutros yapfuye kuri uyu wa Kabiri, ariko ajyanye ipfunwe ry’ayo mateka mabi umuryango yari ayoboye utakumiriye kandi byarashobokaga.

Ubusanzwe Loni isanganywe imbaraga zidasanzwe mu kugarura amahoro ku Isi, Ibyo byanemejwe n’ibihugu by’ibihangange birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u Bufaransa n’ibindi.

Ako kamaro kayo ndetse n’inshingano ntiyabishyize mu bikorwa imbere y’imbaga y’inzirakarengane z’Abatutsi bicwaga kinyamaswa mu 1994.

Ku myaka 93 y’amavuko, Boutros apfanye ipfunwe ryo kudatabara uko bikwiye abishwe mu Rwanda no muri Balkans.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Karim el Fawal w’ikinyamakuru Capa cyo mu Misiri mu mwaka wa 2001, Boutros yavuze ko yumva atewe ipfunwe no kudatabara abicwaga mu Rwanda.

Yagize ati “ Iyo ntekereje ibyabaye mu Rwanda numva binteye ipfunwe. Nari umwe mu ba mbere bagerageje kubwira isi ibijyanye n’iyo Jenoside, ariko ntacyakozwe kuko ibihigu bitashatse kuyumva. Gutabaza kwanjye ntacyo byagezeho.”

Bagirana icyo kiganiro yari ashaje ari mu kiruhuko cy’izabukuru mu nyubako ye i Cairo. Amarira yashokaga ku maso.

Karim el Fawal yemeje ko amarira yamushokaga mu maso yaterwaga n’uko yari ashaje nk’uko ikinyamakuru La Liberation cyabitangaje.

Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka yabaye ikimenyabose, ariko Loni yafashe umwanya isaba imbabazi ko itarengeye abicwaga mu Rwanda.

Mu magambo yabo, Koffi Annan na Ban ki Moon basabye imbabazi mu buryo bwa nyirarureshwa bemera ko batubahirije inshingano zabo icyo gihe.

Ubusanzwe gusaba imbabazi bijyana no kwemera uruhare rwawe ukagira n’urundi mu gusana ibyangijwe mu gihe wari ufite ubushobozi bwo guhagarika ibyabaga, nyamara Loni ntibikozwa kugeza ubu.

Boutros Boutros-Ghali yabaye Umunyamabanga mukuru wa Loni hagati y’imyaka 1992-1996.Yaguye mu bitaro bya Cairo ku wa kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2016. Yari umukirisitu wo mu bihugu by’Abayisilamu (copte). Yize ibijyanye n’amategeko i Paris mu Bufaransa.

Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Misiri.

Mu gihe yayoboraga Loni, ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byamushinjaga ko abogamiye ku ruhande rw’u Bufaransa, ibyo bihugu bimwihimuraho bigira uruhare mu gutuma atongera gutorwa mu 1996.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages