Nk’uko Africa Review ibitangaza abitabiriye ibiganiro byo ku rwego rw’igihugu byatumijwe na Perezida Nguesso byari byahakanywe n’ihuriro ry’abatamushyigikiye, kuwa Gatanu tariki 17 Nyakanga ryahaye uburenganzira bashyize ahagaragara itangazo rivuga ko ibiganiro byarangiye umubare munini w’ababyitabiriye wemeje ko Itegeko Nshinga rigomba kuvugururwa rigakurwamo ingingo igena imyaka ntarengwa yo kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu ndetse n’umubare wa manda agomba gutegeka.
Iri tangazo risohotse nyuma y’ibiganiro by’icyumweru cyose byabereye mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’umujyi wa Sibiti, byafunguraga inzira ya Kamarampaka iganisha ku ihinduka ry’Itegeko Nshinga rizemerera Perezida Nguesso umaze kuyobora Congo Brazza ville imyaka 30, kongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2016.
Abayobozi b’imitwe itamushyigikiye barakariye uyu mwanzuro w’iri huriro bafata nk’igikoresho cya Perezida Nguesso, akoresha kugirango agume ku butegetsi.
Umwe mu baganiriye n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, Clement Mierassa, ukuriye ishyaka riharanira kubaha Itegeko Nshinga n’impinduka za Demokarasi muri Congo (FROCAD), yavuze ko ibiri kuba ari kudeta iryo tegeko riruta ayandi rikorewe, ikozwe na Perezida Nguesso.
Yagize ati “Dufite inshingano zo guhagarika iyi kudeta tubinyujije mu mahoro na demokarasi.’’
Mu Itegeko Nshinga risanzwe, manda z’umukuru w’igihugu ntizigomba kurenga ebyiri kandi umukandida urengeje imyaka 70 ntiyemerewe kwiyamamariza kuyobora Congo Brazzaville.
Kuri ubu Perezida Sassou Nguesso afite imyaka 72, yatangiye kuyobora Repubulika ya Congo ari ishyaka rimwe kuva mu 1979 kugeza ubwo haje amashyaka menshi ya politiki yashyizeho amatora mu 1992 aza no kuyatsindwa. Yagarutse ku butegetsi mu 1997 nyuma y’intambara ya gisivili. Yaje gutorwa mu 2002 na 2009.



















TANGA IGITEKEREZO