Ubuyobozi buvuga ko butazi uburyo uwo muturage yahawe doze eshanu z’inkingo, mu gihe ubu inkingo zitangwa abantu bahabwa doze ebyiri ariyo mpamvu uwo muturage agomba kwisobanura.
7sur7 yatangaje ko hagati ya tariki 12 Gicurasi na 21 Nyakanga uyu mwaka, uwo mugabo yahawe doze ebyiri z’urukingo rwa Pfizer, ebyiri za Coronavac na rumwe rwa AstraZeneca.
Hari n’aho uwo muturage yahawe doze ebyiri zikurikiranya mu gihe cy’iminsi 13. Yavumbuwe tariki 16 Kanama ubwo yashakaga guhabwa urukingo rwa gatandatu.
Ubuyobozi bwatangaje ko ashobora kuba yaragiye yikingiriza ahantu hatandukanye, akabifashwamo n’ibibazo byabaye mu ikoranabuhanga ribika imyirondoro y’abakingiwe.
Inzego zishinzwe ubuzima zatangaje ko zizafatira ingamba zikomeye uwo mugabo kuko ibyo yakoze ari amanyanga.
Ubusanzwe kugira ngo umuntu akingirwe muri Brésil, umuturage yitwaza ikarine n’ibyangombwa bye, akagaragaza icyerekana niba yarahawe doze ya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!