00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: RSSB yahaye amashanyarazi imiryango 130

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 5 September 2014 saa 07:33
Yasuwe :

Imiryango 130 yo mu Mudugudu wa Kalambi, Akagali ka Murambi, Umurenge wa Nyamata, yahawe umuriro w’amashanyarazi na RSSB ifatanyije n’Akarere ka Bugesera n’icyahoze ari EWSA.
Mu muhango wo gutanga ku mugaragaro aya mashanyarazi yahawe imiryango ijana na 130 muri 167 ituye mu Mudugudu wa Karambi, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Dr. Ufitikirezi Daniel, yashimiye inzego zose bafatanyije kugera kuri icyo gikorwa, kuko hatoranyijwe abakene koko bakeneye gufashwa cyane cyane imiryango yarokotse (…)

Imiryango 130 yo mu Mudugudu wa Kalambi, Akagali ka Murambi, Umurenge wa Nyamata, yahawe umuriro w’amashanyarazi na RSSB ifatanyije n’Akarere ka Bugesera n’icyahoze ari EWSA.

Mu muhango wo gutanga ku mugaragaro aya mashanyarazi yahawe imiryango ijana na 130 muri 167 ituye mu Mudugudu wa Karambi, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Dr. Ufitikirezi Daniel, yashimiye inzego zose bafatanyije kugera kuri icyo gikorwa, kuko hatoranyijwe abakene koko bakeneye gufashwa cyane cyane imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “RSSB ni ikigo cy’Abanyarwanda kandi duhora tubashakira imibereho myiza. Igitekerezo cyo guha amashanyarazi twakigize ubwo twaza kwibuka tukabona bakeneye kubona umuriro w’amashanyarazi, dufata umwanzuro wo kuwubaha.”

Ndereyimana Adela w’imyaka 68, umwe mu bahawe amashanyarazi, yishimiye igikorwa cya RSSB, ati “Kubona umuriro byatugiriye akamaro cyane burya gucana itadowa ni ukugusha ishyano, ariko ubu telefoni tuzibonera umuriro ndetse n’amaradiyo hasigaye gusa kugura televiziyo.”

Ibindi bishimira ni ukubona aho kwiyogosheshereza, abacuruzi babonye uko bakonjesha ibinyobwa.

Imiryango 37 yari isigaye mu mudugudu wa Kalambi idacaniwe RSSB yayisezeranyije gukora ibishoboka byose ikabona amashanyarazi.

Igikorwa cyo gucanira imiryango 130 cyatwaye miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda, RSSB yatanze agera kuri miliyoni 14 naho andi atangwa n’icyari EWSA n’Akarere ka Bugesera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages