Tariki ya 18 Kanama nibwo Buhari yagarutse muri Nigeria avuye mu Bwongereza aho yari amaze iminsi 15 mu kiruhuko.
Ku munsi mukuru w’igitambo wa Eid al-Adha yerekeje mu mujyi wa Daura, maze nyuma y’amasengesho ahitamo kuva mu modoka agenda n’amaguru asuhuza abaturage.
Mu gihe abaturage bagaragaje ko bamwishimiye, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo bavuze ko yabikoze mu rwego rwo kugaragaza ko ubuzima bwe bumeze neza nyuma y’igihe abanya-Nigeria benshi bafite ubwoba.
Abinyujije kuri Twitter no mu kiganiro yagiranye n’abayobozi muri Daura ku wa Gatanu, Buhari yanyomoje aya makuru avuga ko atari agamije kubera ko ameze neza.
Ati “Byinshi byaravuzwe ku rugendo rwanjye muri Daura mu minsi mike ishize. Ntabwo nagiyeyo kwereka uwo ari we wese ko meze neza. Abantu b’agace nkomokamo baje kundeba ari benshi, kandi imodoka narimo yari ifite ibirahure by’umukara. Rero nafashe umwanzuro wo gusohoka mu modoka kugira ngo abaturage bambone.”
Buhari yakomeje avuga ko adakeneye kugenda n’amaguru ngo yerekana ko ari muzima kandi aziyamamariza indi manda, anashimira abaturage uburyo bamwakiriye neza.
Yongeye kandi gushimangira ko bazakomeza kwibanda ku buzima bwiza n’umutekano w’abaturage ba Nigeria no gukora cyane ngo abahinzi n’abacuruzi babashe kubona inguzanyo.
Buhari yarahiriye kuyobora Nigeria ku wa 25 Gicurasi 2015, nyuma y’umwaka abaye perezida ariko yatangiye gukorera ingendo mu Bwongereza ajya kwivuza nubwo kugeza ubu indwara arwaye itaratangazwa.



















TANGA IGITEKEREZO