Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi yavuze ko bakomeje gushakisha ku buryo bizeye ko bazavumbura n’izindi ntwaro nyinshi.
Yagize ati "Turacyakomeje gushakisha, dushobora kubona n’izindi ntwaro”.
Uyu muvugizi kandi yabwiye RFI ko izi ntwaro zabonetse ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru ndetse bakomeje kubagaragariza ubufatanye muri uyu mwaka kandi ko iperereza rigikomeje kugira ngo harebwe abihishe inyuma y’iki gikorwa.
Kuri ubu abantu babiri nibo bamaze gutabwa muri yombi nkuko umuvugizi wa Polisi akomeza abivuga ariko abatangabuhamya batandukanye bavuze ko abantu batandatu bafashwe bakajyanwa ku biro bya Polisi ya Cibitoke.
Imiryango y’abafunzwe ivuga ko ntaho bahuriye n’izi ntwaro ahubwo ko baturiye aho zari ziri.






Ibitekerezo 0