Abari mu Mujyi wa Bujumbura baravuga ko amasasu na za gerenade byatangiye kumvikana kuva mu rukerera mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Bujumbura cyane cyane ku bigo bya gisirikare.
Umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu bijyanye n’itumanaho, Willy Nyamitwe, yavuze ku rubuga rwa twitter ko intego y’abagabye ibitero yari ukubohoza imfungwa muri gereza ya Mpimba ariko ntibyabakundiye.
Abasirikare babiri ba Leta babwiye Reuters ko abagabye ibitero bibasiye ibigo bya gisirikare bitatu ndetse na Gereza Nkuru ya Mpimba. Biravugwa ko abagabye ibitero batanu n’abasirikare babiri ba Leta aribo bahasize ubuzima.
Amakuru aturuka mu Burundi aravuga kandi ko n’ubu hacyumvikana urusaku rw’amasasu mu duce tumwe tw’Umujyi wa Bujumbura.



















TANGA IGITEKEREZO