00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bujumbura: Kuva Gen.Adolphe Nshimirimana yakwicwa, hamaze kwicwa abandi 6

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard

Kuya 5 August 2015 saa 08:14
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi itatu harangwa ubwicanyi n’urusaku rw’amasasu mu mujyi wa Bujumbura, mu kiganiro n’Abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2015, Polisi y’u Burundi yavuze ko nibura abantu batandatu bamaze kuhasiga ubuzima.

Nk’uko bikubiye mu itangazo Polisi yasomeye abanyamakuru, umuvugizi w’igipolisi na minisiteri ishinzwe umutekano Pierre Nkurikiye yavuze ko intwaro zimaze iminsi zumvikana mu Mujyi wa Bujumbura ari iz’abagizi ba nabi batuye mu bice bimwe by’uwo mujyi, batabarirwa mu nzego zishinzwe umutekano.

N’ubwo abivuga atyo, Pierre Nkurukiye muri iryo tangazo ntavuga ko hari umupolisi waba amaze kuhagwa cyangwa ngo ahakomerekere.

Nta n’icyo yigeze atangaza ku byaba bimaze kononekara byangijwe n’ibikorwa bya polisi mu guhangana n’izo mvururu ndetse ikaba ishinjwa no gukoresha urugomo hagamijwe kwihorera.

Umuvugizi wa Polisi ntiyigeze agira kandi icyo atangaza ku bimaze kuva mu gikorwa cyo gusaka mu mazu y’abaturage, ikora buri munsi mu turere dutandukanye mu Mujyi wa Bujumbura.

Iri tangazo risohotse nyuma y’iminsi itatu hishwe Gen. Adolphe Nshimirimana wari Umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu, wari uanshinzwe ubutasi, urupfu rwe rukaba rwarakurikiwe no kugerageza kwivugana Pierre Claver Mbonimpa, Umuyobozi w’umuryango uteri uwa Leta APRODH, ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu Burundi mu guharanira uburenganzira bwa muntu, ubw’imfungwa n’abagororwa by’umwihariko.

Minisiteri ishinzwe gutangaza ibyavuye mu iperereza ivuga ko abakora uru rugomo haba harimo ababa bambaye imyambaro y’abashinzwe umutekano kandi ataribo.

Perezida Pierre Nkurunziza yahaye inzego zishinzwe umutekano iminsi irindwi kugira ngo zibe zamenye abishe Gen. Adolphe Nshimirimana.

Ku munsi wa gatatu nyuma y’iyicwa rye, nta kiravugwa kubijyanye n’aho iperereza rigeze kimwe no kugitero cyakomerekeje Pierre Claver Mbonimpa ku munsi wakurikiye uw’urupfu rwa General Adolphe Nshimirimana.

Uyu munsi kandi umucamanza yemeje umwanzuro w’uko Pierre Claver Mbonimpa ashobora kwivuriza hanze y’imipaka y’u Burundi.

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages