Abo bakozi barimo abanditsi b’inkiko bavuga ko bafatwa nabi kuko babarwa nk’abakozi ba Leta bagahembwa na Minisiteri y’Umurimo, aho kubarwa nk’abakorera urwego rw’ubucamanza ngo abe ari narwo rubahemba.
Aidjo Mideso w’imyaka 43, yabwiye RFI ko amaze imyaka 13 ari umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Bukavu.
Yagize ati “Mfite abana batandatu bose bariga. Buri kwezi Leta ya Congo inyishyura amafaranga ya Congo 60 000, ni ukuvuga amadolari 30. Urebye mu myaka yose maze nta mushahara mpabwa. Ayo bampa ni intica ntikize. Tumara umwanya turi gufasha abacamanza mu izina rya Leta ya Congo, natwe Leta ikwiriye kugira icyo idukorere.”
Paul Baruti na we ni umwanditsi w’urukiko. Avuga ko barambiwe ikimenyane n’ivangura riba mu kuzamura mu ntera abakozi b’inkiko.
Jacques Musafiri uhagarariye Ihuriro ry’abakozi b’inkiko muri Kivu y’Amajyepfo yavuze ko hakenewe impinduka mu rwego rw’ubutabera.
Ati “Turashaka kugengwa n’urwego rw’ubucamanza aho kuba Minisiteri y’Umurimo. Twandikiye Intara no ku rwego rw’Igihugu na Perezida wa Repubulika. Nta gisubizo kizima twahawe.”
Yavuze ko bahisemo kwigaragambya kuko babona ko inzego zose zabatereranye, nk’aho ntacyo bamariye Leta.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!