Izi nyeshyamba zagabye igitero mu rukerera rw’uyu munsi ku birirndiro byinshi by’ingabo za FARDC na Polisi mu Mujyi wa Bukavu.
Igisirikare cyahanganye n’iki gitero ndetse hanakoreshwa intwaro nini nk’uko abaturage bamwe babibwiye Radio Okapi.
Umuyobozi w’akarere ka 33 ka gisirikare yatangaje ko imirwano yahuje igisirikare n’inyeshyamba zitwa « CPC 64 » zari zigamije kubohoza bagenzi babo bafunzwe na polisi ya Bukavu kuva mu cyumweru gishize.
Ntiharatangazwa umubare w’abaguye muri iyi mirwano ariko abaturage bavuze ko hari abakomerekejwe n’amasasu yarashwe mu duce tumwe na tumwe.
Igisirikare cyasabye abaturage gutuza bakaguma mu ngo zabo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!