Radio Okapi yatangaje ko iyi nkongi yibasiye umujyi wa Bukavu mu gace ka Nyamugo ku wa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019, abazimya umuriro bakagerageza ibishoboka byose ngo bawuhoshe ariko amazi ababana make.
Nyamugo ni kamwe mu duce dutuwe n’umubare w’abaturage benshi mu mujyi wa Bukavu. Umuriro wihuse cyane kubera ko inzu zegeranye kandi zubakishije ibintu bidakomeye. Ntihatangajwe imvano y’inkongi.
Umwe mu banyamuryango b’urugaga rw’abikorera i Bukavu, Hypocrâte Marume, yagize ati “Hari umuhanda wa Uhuru na Mukonde aho amazu yashyanye n’ibirimo byose mu gitondo ahagana saa tanu. Ingano y’ibyangijwe iraremereye ariko ntibyoroshye guhita uyimenya uko yakabaye.”
Hypocrâte yasabye abagiraneza ko bafasha imiryango yagize ibibazo byo guhisha amazu. Iyi nkongi y’umuriro yadukiriye amazu mu masaha ababyeyi bari bagiye mu kazi, abana nabo bagiye ku ishuri.



















TANGA IGITEKEREZO