00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Gitifu w’Umurenge yatawe muri yombi akekwaho ruswa

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 13 December 2018 saa 01:17
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni wo mu Karere ka Burera, Uwamahoro Julienne yatawe muri yombi akekwaho kwakira ruswa y’ibihumbi 200Frw ahawe n’umuturage.

Uyu mugore yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, akekwaho kwakira ruswa ingana n’ibihumbi 200Frw y’umuturage wasabaga ngo atazasenyerwa inzu yubatswe binyuranyije n’amategeko, akarengera imbibi z’umuhanda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Modeste Mbabazi yemereye IGIHE ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yatawe muri yombi, ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga.

Yagize ati “Nibyo koko yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yakira ruswa y’ibihumbi magana abiri yari yasabye umuturage, ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mu gihe iperereza rigikomeje.”

Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, riteganya uhamwe no kwakira, cyangwa gutanga ruswa kugira ngo adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages