Kuwa 5 Nzeri nibwo abigaragambya bahuriye hanze y’inteko ishinga amategeko iri mu mujyi wa Cape Town, batangira urugendo rugana ahaberaga inama ya WEF hazwi Cape Town International Convention Centre (CTICC).
Abigaragambyaga basabaga Perezida w’iki gihugu Cyril Ramaphosa, kugira icyo akora ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore rikomeje kwiyongera.
Imibare ya polisi ya Afurika y’Epfo yerekana ko hagati y’umwaka wa 2017 na 2018 abagera 20 336 bishwe 2 930 bakaba bari ab’igitsina gore.
Mu burakari bwinshi abigaragambyaga batangiye gufunga imihanda yo muri uyu mujyi, ibintu byatumye polisi yifashisha imyuka iryana mu maso ngo ibatandukanye ndetse ita muri yombi abagabo batatu n’abagore umunani.
Bimwe mu byateye aba baturage kw’igaragambya ni ikibazo cya Uyinene Mrwetyana, umwana w’umukobwa w’imyaka 19 wigaga muri Kaminuza ya Capetown wafashwe ku ngufu, akanicwa n’umukozi w’ibiro by’iposita muri uyu mujyi ku wa 2 Nzeri, nk’uko yabyemereye urukiko.
Ihohoterwa n’iyicwa ry’uyu mwana w’umukobwa ryakoze ku mitima y’abatuye Isi by’umwihariko abaturage bo muri Afurika y’Epfo, biganjemo abagore aho ku rubuga rwa twitter hacicikanye ubutumwa bugira buti #ninjyeukurikiye (#AmINext).
Iyicwa ry’uyu mwana w’umukobwa ryaje rikurikira irya Leighandre Jegels wishwe arashwe n’uwahoze ari umukunzi na Meghan Cremer nawe wari uherutse kwica n’abagabo batatu. Ibi byose bikaba biri mu bikomeje kongerera umujinya abaturage ba Afurika y’Epfo.
Imibare yerekana ko buri masaha atatu hicwa umugore muri iki gihugu.
Perezida wa Afurika y’Epfo mu ijambo yagejeje ku bitabiye iyi nama ya WEF yavuze ko ubu bwicanyi buteye agahinda.
Yagize ati “Igihugu kiri mu cyunamo, twese twahungabanyijwe n’ubu bwicanyi bukorerwa abagore.
Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko leta izakora ibishoboka byose kugira ngo abakora ibi byaha babiryozwe.



















TANGA IGITEKEREZO