Raporo y’umwaka wa 2013 y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bwiyongere bw’abaturage UNFPA yiswe mu cyongereza “Motherhood in Childhood: Facing the challenge of adolescent pregnancy”, igaragaza ko mililiyoni imwe n’ibihumbi 400 by’abangavu muri Afurika bakuramo inda bakiri hagati y’imyaka 15 na 19.
Iyi raporo igaragaza ingaruka kuri aba bangavu mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kuko usanga imfu z’abapfa bari kubyara n’imfubyi biyongera; ibi bikaba ari bimwe mu bibazo bikunda kugaragara mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byose bibarurwamo miliyoni zisaga eshatu z’abangavu.
Impamvu zitera aba bangavu gukuramo inda biri zigaragazwa ni uko akenshi bafatiranwa n’ubukene cyangwa ubushobozi buke bagasambanywa n’abagabo bakuru bagakorana imibonano mpuzabitsina idakingiye, ugasanga batwise inda badashaka. Ubwo umwanzuro wa hafi uba kuzikuramo.
Iyi raporo ivuga ko ikindi cyaba gitera abangavu gusama, gukuramo inda no kubyarira imburagihe ni ukwishora mu busambanyi bagifite ubumenyi buke bwo kwirinda gusama. Gusa hari ibihugu byatangiye gufata ingamba zo kwigisha abangavu gahunda zo kuboneza imbyaro bakiri munsi y’imyaka 18, mu rwego rwo kugabanya ibyago by’abasama batabiteguye.
UNFPA ivuga ko abagize amahirwe bakabyara bongera byihuse umubare w’abatuye isi aho ibihumbi bisaga 20 by’abana bari munsi y’imyaka 18 babyara buri munsi.
Mu gihe habarwa miliyoni zisaga 144 z’abatuye isi muri 2013, impuguke mu bushakashatsi ku bwiyongere bw’abaturage zisanga muri 2030 bazagera hafi kuri miliyoni 240.
Nk’uko byemezwa n’iyi raporo, Afurika y’iIburasirazuba iraza mu turere twa mbere dufite abana babyara bakiri munsi y’imyaka 18. 5% by’abari muri iki kigero biyongeraho 4% by’ababyara bari munsi y’imyaka 15.
M bihugu bitanu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), u Rwanda n’u Burundi ni byo bibarurwamo umubare muke w’abakobwa batwita bari munsi y’imyaka y’ubukure. Uganda iza ku mwanya wa mbere hagakurikiraho Kenya na Tanzania.
Nubwo raporo itagaragaza umubare nyawo w’abakuramo inda muri EAC birumvikana ko hari ibyago byinshi byo kuzikuramo mu gihe harangwa n’abatwita benshi. Gusa benshi baterwa ubwoba bwo kuzikuramo na Guverinoma zishyiraho amategeko ahana byihuse ufatiwe mu cyuho.
Ku ruhande rw’u Rwanda UNFPA ivuga ko Minisiteri y’Ubuzima yahagurukiye kwita ku bangavu ishyiraho imishinga yo guhugura ku buzima bw’imyororokere abakiri hagati y’imyaka 10 na 14, n’imiterere y’ubuzima bwabo ku bitsina n’imibanire y’ibitsina byombi muri iki gihe baba basatira imyaka y’uburumbuke. Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’umushinga Gatolika uhugura abana bato n’ababyeyi ku buzima bw’imyororokere (Catholic Relief Services).
Hari n’ubundi bukangurambaga bukorwa haba ku bangavu n’ingimbi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi ku buzima bwabo.



















TANGA IGITEKEREZO