00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso: Abadepite bemeje gushyikiriza inkiko uwari perezida

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 17 July 2015 saa 02:57
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho Umutwe w’Abadepite muri Burkina Faso, yemeje umwanzuro wo gushyikiriza Urukiko Rukuru uwahoze ari umukuru w’icyo gihugu, Blaise Compaoré, ashinjwa ibyaha byo kugambanira igihugu no kwica Itegeko Nshinga.

Mu byo abo badepite batoreye harimo ko n’abahoze muri guverinoma ya Blaise Compaoré bakaba bari mu nama y’abaminisitriri yo ku ya 21 Ukwakira 2014, bagomba kureganwa na we, kuko ari bo bemeje umushinga w’itegeko ryo kuvugurura Itegeko Nshinga ryagombaga kwemerera Compaore kuguma ku butegetsi. Ibi bikaba ari byo byakije umuriro abaturage bakaraswa.

Uyu mwanzuro wo kuwa kane tariki 16 Nyakanga 2015 watowe ku bwiganze bw’amajwi, aho mu badepite 63 bari mu nama abagera kuri 60 batoye “yego” abandi bahoze mu butegetsi bwa Compaore ntibatora.

Cheriff Sy, umukuru w’iyo nteko y’inzibacyuho yatangaje ko gutorera iki cyemezo bije bikurikira amaperereza yakozwe n’ubushinjacyaha.

Compaore yahiritswe ku butegetsi ariko we ntiyishwe

Ibirego bizabanza mu rukiko rusesa imanza bibone kugezwa mu rukiko rukuru rwo rwonyine rufite ububasha bwo kuburanisha abahoze mu myanya y’ubuyobozi bukuru nka perezida n’abo minisitiri.

Cyakora kugeza ubu ntiharamenyekana niba inkiko zizemeza niba Compaore agomba kohererezwa inkiko za Burkina Faso avanwe mu buhungiro mu gihugu cya Cote d’Ivoire ariko ubu akaba ari muri Maroc aho yagiye kwivuza ku munsi w’ejo igikomere mu kibero yatewe no kugwa.

Naho ku ruhande rwa Abdoulaye Soma, impuguke mu mategeko arebana n’itegekonshinga avuga ko urukiko rukuru rufite ububasha rwo gukurikirana iki kirego.

Avuga ko iki cyaha kiramutse kimuhamye Compaore yahanishwa gufungwa kuva ku myaka icumi kugeza ku gufungwa burundu cyakora ntiyavuze ko yakwicwa n’ubwo iki gihano kikiri mu mategeko ahana ya Burkina Faso.

Blaise Compaoré yahiritswe ku butegetsi ku wa 31 Ukwakira 2014 yirukanywe n’abaturage ubwo yageragezaga guhindura Itegeko Nshinga ngo agundire ubutegetsi yari yarihaye muri kudeta yo kuwa 15 Ukwakira 1987 ahiritse Cpt Thomas Sankara.

Compaore yahiritse Cpt Thomas Sankara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages