00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso: Abakobwa 50 bajyanywe mu bitaro nyuma yo gukatwa ibice by’imyanya ndangagitsina

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 September 2018 saa 09:36
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima muri Burkina Faso, yatangaje ko abakobwa bagera kuri 50 bari mu bitaro aho bari kwitabwaho n’abaganga, nyuma yo gucibwa bimwe mu bice bigize imyanya ndangagitsina bikabagiraho ingaruka.

Dr Dieudonne Ouedraogo, umwe mu baganga bari kubitaho, yatangaje ko byabagizeho ingaruka zikomeye.

Minisitiri ushinzwe abagore, Laurence Marshall Ilboudo, yatangaje ko abakobwa bose basiramuwe byabagizeho ingaruka.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko hari abagore babiri b’imyaka isaga 60 batawe muri yombi hamwe na bamwe mu babyeyi b’abo bakobwa.

Aba bakobwa barimo n’abafite imyaka ine, baciwe imyanya ndangagitsina yabo hagati yo ku wa 4-6 Nzeri uyu mwaka, mu gace ka Kaya, muri kilometero 100 uvuye ku murwa mukuru Ouagadougou.

Umuhango wo gusiramura abakobwa (kubakata bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina yabo) Leta y’iki gihugu yawuciye guhera mu 1996.

Yanashyizeho igihano cy’uko uzahamwa n’icyo cyaha azahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’itatu.

Uyu muhango wo gusiramura abakobwa ufatwa nko gukatwa bimwe cyangwa ibice byose by’inyuma by’imyanya ndangagitsina yabo cyangwa kuhakomeretsa ku mpamvu zitari izo kuvurwa.

Kuri ubu ukorwa mu bihugu bisaga 30 muri Afurika na bimwe mu byo muri Aziya no mu Burengerazuba bwo hagati.

Bikorerwa abana bari munsi y’imyaka 15, bigafatwa nka bumwe mu buryo bwo kubategura kuzashimisha abagabo mu gikorwa cyo gutera akabariro.

Gusa bikunze kubagiraho ingaruka zirimo kuvirirana amaraso ntakame, ibibazo byo mu rwungano rw’inkari, ibyago byo guhura n’ibibazo bijyanye no kubyara n’ibindi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS ritangaza ko byibuza buri mwaka abakobwa basaga miliyoni eshatu ku Isi bakatwa bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina, naho abasaga miliyoni 125 byabagizeho ingaruka.

Abakobwa benshi mu bihugu bitandukanye baracyahura n'ibyago byo gukatwa bimwe mu bice by'imyanya ndangagitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages