Inzego z’umutekano zatangaje abakiguyemo bashobora kwiyongera kubera ko hari abataramenyekana.
Kuri uyu wa Gatatu abasivile 37 bishwe abandi 60 barakomereka ubwo abantu bitwaje intwaro bategaga imodoka zitwaye abakozi ba sosiyete y’abanya-Canada yitwa Semafo ikorera ubucukuzi bwa zahabu mu Burasirazuba bwa Burkina Faso.
Reuters yatangaje ko ari igitero gikomeye nyuma y’imyaka ishize ingabo zirwana no guhangana n’ubwicanyi bwari bwaribasiye igice cya Burkina Faso cyo mu Burengerazuba.
Semafo yari yarakajije umutekano mu mwaka ushize nyuma y’ibikorwa by’abitwaje intwaro byari byabaye ku birombe byabo bibiri.
Semafo yatangaje ko icyo gitero cyagabwe ku modoka zabo eshanu zari zirinzwe n’abasirikari, cyabereye ku muhanda ugana ku kirombe cyabo kiri ahitwa Boungou.
Imibare yatangajwe ntabwo irimo abashinzwe umutekano bashobora kuba biciwe muri icyo gitero
Inzego ebyiri z’umutekano zavuze ko imodoka yari irinze iritwaye abo bakozi, yabanje guturitswa ubundi abantu bitwaje intwaro batangira kurasa urufaya rw’amasasu. Umwe yavuze ko basaga n’aho bashaka kurasa ku bakozi n’abasirikari, ibintu bitari bisanzwe.
Mu myaka itatu ishize Burkina yahuye n'imvururu zakongejwe n'umutekano muke n'amakimbirane byibasiye Amajyaruguru ya Mali bahana imbibe.





Ibitekerezo 0