Gen.Gilbert Diendéré agomba kwisobanura ku ruhare rwe mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wo guhirika ku butegetsi no kwica Capitaine Thomas Sankara n’abandi bantu 12 bari kumwe ku wa 15 Ukwakira 1987.
Mu gihe hemezwaga iby’uruhare rwa Gen.Gilbert, umuburanira mu mategeko Mathieu Somé yavuze ko yiteguye kuburanira umukiriya we kuri ibyo birego, nk’uko RFI yabitangaje.
Mu kiganiro n’amanyamakuru giheruka mu Kwakira, umuyobozi mukuru w’urukiko rwa gisirikare yemeje ko uwari perezida wa Burkina Faso Blaise Compaoré n’ukuboko kwe kw’iburyo Gen.Gilbert Diendéré, bagomba gukurikiranwa ku kibazo cy’urupfu rwa capitaine Sankara.
Umuryango wa Sankara ndetse n’umwungnanizi mu mategeko bategereje ibizava mu isizuma rya ADN ryakozwe ku mubiri wa Thomas sankara, ufatwa nk’umubyeyi w’impinduramatwara muri Burkina Faso. Uyu mwunganizi mu mategeko yari yatangaje ko mu isuzuma ryakozwe ku murambo byagaragaye ko Thomas Sankara yarashwe amasasu mu gihe cy’ihirikwa ry’ubutegetsi.
Icyo gihe abagera ku 10 batawe muri yombi by’umwihariko abari mu barinda umukuru w’igihugu, ariko Gen. Gilbert Diendéré ntiyigeze ashyirwa mu majwi mu buryo bweruye nk’umwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa Capitaine Thomas Sankara.



















TANGA IGITEKEREZO