00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso: Gen.Gilbert Diendéré wari wahiritse ubutegetsi muri kasho

Yanditswe na
Kuya 2 October 2015 saa 10:08
Yasuwe :

Gen.Gilbert Diendéré wahiritse ubutegetsi muri Burkina Faso ntibimuhire, akaba yari yamaze guhabwa ubuhungiro muri Ambasade ya Vatican mu mujyi wa Ouagadougou, yishyize mu maboko y’ubutegetsi kuri uyu wa Kane ahita afungirwa mu kasho ka polisi.

Diendéré, wayoboye kudeta yo muri Nzeri uku kwezi, yahungiye muri Ambasade ya Vatican, nyuma y’aho igisirikare cyo muri Burkina Faso gitangije imirwano yo kwambura intwaro abari bamushyigikiye.

Ubwe yasabye abamushyigikiye gushyira intwaro hasi, ibibazo biri mu gihugu cyabo bigakemuka binyuze mu biganiro.

RFI yanditse ko Gen.Diendéré yahunze ashaka kurengera umutekano w’umuryango we, akaba ubwo yishyiraga mu maboko y’abajandarume, bahise bamushyira muri kasho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages