00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso: Hatowe itegeko ribuza abasirikare kujya mu bikorwa bya politiki

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 7 June 2015 saa 07:27
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko muri Burkina Faso yatoye itegeko ribuza abasirikare kujya mu bikorwa bya politiki.

Iri tegeko ryatowe n’abadepite 68 muri 73, bane barifata mu gihe umwe yanze kuritora.

Ni mu gihe Gen. Djibril Bassolé wahoze mu nzego nkuru z’ubutegetsi bwa Burkina Faso mu gihe cy’ubutegetsi bwa Blaise Compaore yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida mu matora yo mu Kwakira.

Col. David Kabré,wari uhagarariye guverinoma asobanura iri tegeko yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko umuntu wese uri mu gisirikare ushaka kujya mu bikorwa bya politiki azajya abanza agasezera mu ngabo.

Yagize ati:”Ntushobora kujya muri politiki ngo ugaruke mu ngabo”.

Yavuze ko kuva ubu birangiye kandi ko iri tegeko ritazareba ibyo mu bihe byatambutse. Mbere amategeko ya gisirikare yavugaga ko abasirikare bakuru bashaka kujya muri politiki babanza kwegura cyangwa bagasaba kuba bavuye mu ngabo by’igihe runaka.

Muri Burkina Faso abasirikare batatu barimo na Gen. Djibrill Bassolé bamaze kugaragaza ubushake bwo kwiyamamaza mu matora ya Perezida yo kuwa 11 Ukwakira 2015; kandi Gen. Bassolé ahabwa amahirwe yo kuyegukana.

Abasirikare bagaragara mu bikorwa bya politiki muri Burkina Faso bateje ikibazo gikomeye mu gihe iki gihugu kitegura amatora yo gushyira iherezo ku nzibacyuho yakurikiye ihirikwa rya Capt Blaise Compaore wamaze imyaka 27 ayobora Burkina Faso.

Gen. Djibril Bassolé

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages