Inteko Ishinga Amategeko muri Burkina Faso yatangaje ko nyuma y’ibitero by’umutwe ugendera ku mahame y’idini ya Islam, Al-Qaïda hagiye kubaho igabanuka ry’imishahara yahabwaga abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo ijye mu gusana igihugu.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Salif Diallo yavuze ko iri gabanuka ry’imishahara rigamije gufatana mu mugongo kw’abaturage bo muri iki gihugu.
Ati ”Ni ngombwa ko ubu bushake buva mu Nteko Ishinga Amategeko igatanga amafaranga ajya mu isanduku ya Leta, ibi ni uguhamagarira buri wese kugira ngo igihugu cyiyubake mu rwego rw’ubukungu."
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Inteko Ishinga Amategeko yasabye ko hajya habaho insimbura mushahara ihoraho ku miryango yagezweho n’ibitero byo kuwa 30 bishyira 31 Ukwakira ndetse na kudeta yabaye kuwa 16 Nzeli 2015.
Muri Burkina Faso haheruka ibitero byagabwe kuri hotel yitwa Splendid ndetse no kuri resitora biherereye mu murwa mukuru, Ouagadougou, byahitanye abantu 29 abandi 176 baratabarwa ku ya 16 Mutarama 2016.



















TANGA IGITEKEREZO