Ni inama yitabiriwe na Blaise Compaore na we wahoze ayobora icyo gihugu, yabereye mu murwa mukuru Ougadougou.
Kabore yatangaje ko atabashije kwitabira kuko abamushyigikiye baramukiye ku rugo rwe, bigaragambyaga basaba ko atakwitabira.
Mu bandi bayoboye Burkina Faso batabashije kwitabira iyo nama barimo Isaac Zida wafashe ubutegetsi mu 2014 ubu akaba asigaye aba mu buhungiro muri Canada na Michel Kafando wayoboye hagati ya 2014 na 2015.
Sandaogo Damiba wafashe ubutegetsi yatangaje ko icyatumye batumiza iyo nama ari ukugarura ubumw emu gihugu.
Damiba yavuze ko Kafando atabashije kwitabira kubera ko ubuzima bwe butifashe neza naho Zida akazi katamworoheye.
Ubutegetsi bwa Kabore bwahiritswe muri Mutarama uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!