Gutaburura umubiri wa Sankara byemewe nyuma y’igihe kinini abakunzi be babisaba kugira ngo barebe niba ari we koko. Sankara ufatwa nk’intwari yashyinguwe nyuma yo guhirikwa ku butegetsi na Blaise Compaore.
Compaore, uherutse gukurwa ku butegetsi n’imyivumbagatanyo y’abaturage bari bamurambiwe, yakomeje kwanga iki gikorwa kandi ntiyahwema guhakana uruhare rwe mu iyicwa rye.
Guverinoma nshya ya Burkina Faso, iyobowe na Michel Kafando, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa(AFP) ko umuryango wa Sankara ugomba guhabwa uburenganzira bwo kongera kubona umurambo we.
Umupfakazi wa Sankara, Miriam, yabwiye BBC ko batigeze basaba ko guverinoma ibafasha gutaburura umubiri wa Sankara.
Ati’’ Twe umuryango wa Sankara ntidushobora gutaburura umubiri we,icyo dushaka ni uko ubutabera bukora akazi kabwo, kandi baramutse bawutaburuye,byakorwa ku mpamvu z’ubutabera nk’uko tutahwemye kubisaba, byaba ari ukugira ngo haboneke ukuri,bigafasha kumenya abishe Sankara’’
Sankara, yabaye Perezida wa Burkina Faso mu 1983, binyuze mu nzira zigoranye. Yayoboye imyaka 4 gusa,apfa afite imyaka 37.


















TANGA IGITEKEREZO