00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso: Leta yategetse ko umurambo wa Sankara utabururwa

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 6 March 2015 saa 06:11
Yasuwe :

Guverinoma ya Burkina Faso yategetse ko umurambo wa Thomas Sankara wahoze ayoboye icyo gihugu utabururwa.

Gutaburura umubiri wa Sankara byemewe nyuma y’igihe kinini abakunzi be babisaba kugira ngo barebe niba ari we koko. Sankara ufatwa nk’intwari yashyinguwe nyuma yo guhirikwa ku butegetsi na Blaise Compaore.

Compaore, uherutse gukurwa ku butegetsi n’imyivumbagatanyo y’abaturage bari bamurambiwe, yakomeje kwanga iki gikorwa kandi ntiyahwema guhakana uruhare rwe mu iyicwa rye.

Guverinoma nshya ya Burkina Faso, iyobowe na Michel Kafando, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa(AFP) ko umuryango wa Sankara ugomba guhabwa uburenganzira bwo kongera kubona umurambo we.

Umupfakazi wa Sankara, Miriam, yabwiye BBC ko batigeze basaba ko guverinoma ibafasha gutaburura umubiri wa Sankara.

Ati’’ Twe umuryango wa Sankara ntidushobora gutaburura umubiri we,icyo dushaka ni uko ubutabera bukora akazi kabwo, kandi baramutse bawutaburuye,byakorwa ku mpamvu z’ubutabera nk’uko tutahwemye kubisaba, byaba ari ukugira ngo haboneke ukuri,bigafasha kumenya abishe Sankara’’

Sankara, yabaye Perezida wa Burkina Faso mu 1983, binyuze mu nzira zigoranye. Yayoboye imyaka 4 gusa,apfa afite imyaka 37.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages