00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso, Mali na Guinée byaburiye CEDEAO ishaka gukoresha ingufu za gisirikare muri Niger

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 August 2023 saa 08:01
Yasuwe :

Burkina Faso, Mali na Guinée byitandukanyije n’umuryango wa Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO) watangaje ko abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger nibadasubizaho Perezida Mohamed Bazoum mu gihe cy’icyumweru, hashobora kwifashishwa ingufu.
Mali na Burkina Faso byo byatangaje ko nihagira ugaba igitero kuri Niger, bizafatwa nk’aho nabyo bishojweho intambara, nkuko biri mu itangazo rihuriweho byashyize hanze.
Ibyo bihugu nabyo biyobowe n’abahiritse ubutegetsi mu bihe bishize, byatangaje (…)

Burkina Faso, Mali na Guinée byitandukanyije n’umuryango wa Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO) watangaje ko abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger nibadasubizaho Perezida Mohamed Bazoum mu gihe cy’icyumweru, hashobora kwifashishwa ingufu.

Mali na Burkina Faso byo byatangaje ko nihagira ugaba igitero kuri Niger, bizafatwa nk’aho nabyo bishojweho intambara, nkuko biri mu itangazo rihuriweho byashyize hanze.

Ibyo bihugu nabyo biyobowe n’abahiritse ubutegetsi mu bihe bishize, byatangaje ko bizahita biva muri CEDEAO, bigashyiraho uburyo bwo gutabara Niger kuko izaba isumbirijwe.

Kuri iki Cyumweru nibwo CEDEAO yatanze igihe ntarengwa cy’icyumweru cyo kuba ubutegetsi bwasubijwe mu maboko y’abasivile muri Niger, by’umwihariko Perezida Mohamed Bazoum agasubira ku butegetsi.

Col Assimi Goïta wa Mali na mugenzi we wa Burkina Faso Ibrahim Traoré, banze icyemezo cya CEDEAO cyo gukoresha ingufu muri Niger

Hafashwe ibindi bihano birimo ibyo guhagarika ubucuruzi n’ubundi buhahirane na Niger kugeza igihe ituze rigarukiye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages