Izi ngabo zahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum tariki 26 Nyakanga 2023, ndetse kuri ubu zamaze gutangaza inzibacyuho izamara imyaka itatu. Izi ngabo zivuga ko zidashaka intambara ariko igihugu cyakwirwanaho ku gikorwa icyo aricyo cyose amahanga yakora.
Umuryango uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, CEDEAO uherutse kugaragaza ko ibiganiro bya dipolomasi bisakunze ushobora kohereza ingabo zawo muri Niger gusubiza ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum.
Kur rundi ruhande ariko, Burkina Faso na Mali biyobowe n’abahiritse ubutegetsi byamaze gutangaza ko Niger niterwa bizafatwa nk’aho nabyo bishojweho intambara.
Byafashe icyemezo cyo kohereza izo ndege ku wa 18 Kanama 2023, ndetse amakuru avuga ko ku Cyumweru aribwo izo ndege zari zigeze muri Niger, aho zigiye kwifatanya n’abahiritse ubutegetsi mu kurinda igihugu.
Ibihugu bya CEDAO, uko ari 15 byose bishyigikiye ko ubutegetsi busubizwa Perezida Bazoum uvanyemo Burkina Faso, Mali na Guinea.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!