Iki cyemezo cya Perezida Kaboré cyanyuze mu mavugurura yakoze muri Guverinoma ku wa 30 Kamena 2021. Yavuze ko muri izi nshingano azaba yungirijwe na Col Maj Barthélémy Simporé.
Ibi Perezida Kaboré yakoze bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka ‘dual mandate’ aho umuyobozi watowe akora inshingano zirenze umwanya yatorewe kandi akabikora abibangikanyije n’umwanya yatorewe. Iki gikorwa mu Bwongereza kizwi nka ‘double jobbing’ mu gihe mu Bufaransa cyitwa ‘cumul des mandats’.
Mu bihugu bimwe usanga hari amategeko akumira ibi bikorwa mu gihe mu bindi nta mategeko abihana mu gihe cyose umwanya Perezida yihaye utarenga imbibi z’Ubutegetsi Nyubahirizategeko.
Perezida Kaboré afashe uyu mwanzuro nyuma y’iminsi itatu asabye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe guhagarika imyigaragambyo bateganya ku wa 3 no ku wa 4 Nyakanga 2021.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko iyi myigaragambyo igamije kunamira abazize ibitero by’iterabwoba no kugaragaza ko Guverinoma ya Perezida Kaboré yananiwe guhashya aba- jihadist. Mu byo basabaga harimo ko Minisitiri w’intebe, Christophe Dabiré na Minisitiri w’umutekano, Chériff Sy begura.
Mu Ukuboza 2020 nibwo Roch Marc Christian Kaboré yatorewe kongera kuyobora Burkina Faso muri manda y’imyaka itanu n’amajwi 57,74% ahigitse Eddie Komboïgo bari bahataniye uyu mwanya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!