00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso: Compaore ntaraje ishinga Perezida Kafando nk’amakosa yasize akoze

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 2 December 2014 saa 11:09
Yasuwe :

Perezida w’inzibacyuho muri Burkina Faso Michel Kafando yatangaje ko bitihutirwa cyane kugarura Blaise Compaoré wahungiye muri Maroc ngo aburanishwe ku rupfu rwa Thomas Sankara yahiritse ku butegetsi kuko hari byinshi bigomba kubanza gukorwaho hakosorwa amakosa yakoze ubwo yari akiyoboye icyo gihugu.
Ubwo yaganiraga na televiziyo France 24, Kafando yavuze ko kugarura Compaoré bitihutirwa nko kurwanya ruswa yoretse igihugu n’andi makosa yakozwe ku butegetsi bwa Compaoré wegujwe mu minsi (…)

Perezida w’inzibacyuho muri Burkina Faso Michel Kafando yatangaje ko bitihutirwa cyane kugarura Blaise Compaoré wahungiye muri Maroc ngo aburanishwe ku rupfu rwa Thomas Sankara yahiritse ku butegetsi kuko hari byinshi bigomba kubanza gukorwaho hakosorwa amakosa yakoze ubwo yari akiyoboye icyo gihugu.

Ubwo yaganiraga na televiziyo France 24, Kafando yavuze ko kugarura Compaoré bitihutirwa nko kurwanya ruswa yoretse igihugu n’andi makosa yakozwe ku butegetsi bwa Compaoré wegujwe mu minsi ishize.

Ati “Iyo ni dosiye itihutirwa cyane kuko hari byinshi tukiri kwigaho. Hari ukureba mu nshingano...si uko ntabishyigikiye ahubwo sibyo byihutirwa”.

“Tuniteguye no gutanga ibihano bikomeye ku muntu wese waba yararenze ku mategeko akanyereza mutungo n’ibindi w’iki kihugu.”

Perezida wa Burkina Faso, Michel Kafando

Ku ya 28 Ugushyingo, Minisitiri w’intebe muri guverinoma y’inzibacyuho Lt. Col. Isaac Zida, yari yatangaje ko bazasaba Maroc kuboherereza Compaoré nibamara gutanga ikirego mu rukiko, n’ubwo Maroc na Burkina-Faso ntamasezerano y’ubutabera bafitanye.

Abajijwe uko agabana inshingano na Minisitiri w’intebe w’umusirikare, Kafando yavuze ko perezida ariwe utanga icyerekezo n’amabwiriza naho guverinoma ikabishyira mu bikorwa.

Uwahoze ayoboye Burkina Faso, Blaise Compaore

Iyi guverinoma y’inzibacyuho muri Burkina-Faso, yasimbuye ubutegetsi bwa Compaoré wegujwe n’abaturage tariki ya 31 Ukwakira, ubwo yashakaga guhindura Itegeko Nshinga ngo yongere kwiyamamariza indi manda.

Blaise Compaoré yahungiye muri Coté d’Ivoire nyuma ahava yerekeza muri Maroc, leta y’inzibacyuho yari iherutse gutangaza ko izahamukura ngo aryozwe urupfu rwa Thomas Sankara, yahiritse ku butegetsi mu 1987.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages