Nyuma yo kuvanwa ku butegetsi n’igitutu cy’abaturage , Blaise Compaore yavuye ikitaraganya mu ngoro ye iri ahitwa Kosyam mu mujyi wa Ouagadougou yerekeza iy’ubuhungiro i Yamoussoukro aherekejwe nk’umwami urambagira ku bw’ubufasha bukomeye bw’U Bufaransa .
Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko ku manywa yo ku wa gatanu ku ya 31 Ukwakira, Compaore wari wamaze kuvugana n’abayobozi b’u Bufaransa, yerekeje mu Majyepfo ya Burkina Faso ahitwa Pô aharekejwe n’imodoka 28 ndetse n’abasirikare.
Ataragera yo, yamenye ko abaturage bahamutegerereje akeka ko bashobora kumugirira nabi maze we n’abamuherekeje bahagarara mu gace ka Manga na Nobéré harabura ibirometero 50 ngo bagere Pô.
Aha niho u Bufaransa bwagaragarije ubucuti bukomeye bwari bufitanye na Blaise Compaore.
Abafaransa bahise bamwoherereza kajugujugu imugeza ahitwa i Fada N’Gourma mu burasirazuba bwa Burkina Faso n’umuryango we naho abandi benshi bari bamuherekeje berekeza iyo muri Benin.
Indi ndege y’Abafaransa iturutse muri Cote d’Ivoire yaje kumufata imugeza i Yamoussoukro ku gicamunsi.
Ubu Blaise Compaore ari kubaho nk’umuherwe muri hoteli President i Yamoussoukro aho yahuriye na Perezida wa Cote d’Ivoire, Alassane Ouattara ejo hashize.



















TANGA IGITEKEREZO