Mariam Sankara wari umufasha wa nyakwigendera Thomas Sankara wayoboye Burkina Faso kuva mu mwaka w’1983 kugeza 1987, yanditse ibaruwa ashimira abaturage bashoboye guhirika Blaise Compaore anasaba ababuriye ababo mu myivumbagatanyo kurega Compaore mu nkiko mpuzamahnga akaryozwa ibyo yakoze kuva kera.
Mariam Sankara yashimiye abaturage bashoboye kurinda igihugu akavuyo ka politiki Blaise Compaore yashakaga kugishoramo nk’uko Oeil d’afrique kibitangaza.
Asaba abahekuwe na Compaore kimwe nawe kutaruhuka batamuryoje amaraso y’ababo.
Ati” Compaore n’ibyitso bye bahekuye abaturage kandi akababaro kabo turagafatanyije, imiryango ya banyakwigendera tugomba kumuregera inkiko mpuzamahanga agahanwa.”
Thomas Sankara yishwe mu 1987muri kudeta yateguwe na Blaise Compaore wari inshuti ye magara.
Mariam Sankara avuga ko isura nziza Compaore yari yariyambitse yigira umuhuza mu gukemura imvururu zo mu karere igomba kuvaho ubwicanyi n’ubugome bwe bukajya ahagaragara.
Atu” Uyu mugabo wari waratoranyijwe nk’umuhuza wo guhosha imvururu ni we wazitezaga mu by’ukuri. Oya! Blaise ntagomba guhabwa agahenge ngo yidegembye mu buhungiro I Yamoussoukro agomba kuryozwa ibikorwa ibibi bye n’amaraso yamenye.”



















TANGA IGITEKEREZO